Kugira ngo umuntu asinzire neza, aba akeneye matela imubereye. Yaba ikomeye cyangwa yoroshye, ihenze cyane cyangwa ihendutse, inzobere ebyiri zasobanuye uburyo bwo guhitamo matela ijyanye n’umubiri wawe.
Kay Woudstra, inzobere mu kuvura hifashishijwe imyitozo ngororamubiri ndetse no mu bijyanye n’imiterere y’uburyo bwo gusinzira, yavuze ko kuryama kuri matela mu iduka iminota itanu bidahagije kugira ngo umuntu amenye uko izamufasha mu masaha umunani aba asinziriye.
Ati: “Kuba matela yumva yoroshye cyangwa imeze neza ntibivuze ko ari nziza ku mugongo wawe. Icy’ingenzi ni uko umugongo wawe uba uri mu murongo mwiza ujyanye na matela n’umusego.”
Genzuza uko umubiri wawe uteye mbere yo kugura matela
Kay Woudstra agira inama abantu bashaka kugura matela nshya kujya mu maduka yihariye akorana n’inzobere zigenzura imiterere y’umubiri.
Ati: “By’umwihariko niba usanzwe ufite ububabare, ni byiza ko umuntu ubyize areba uko uryama mu buryo budafite ingaruka.”
Yasobanuye ko matela nziza iba igomba guhuza n’imiterere y’umubiri w’uyikoresha.
Ati: “Ntihagomba kurebwa gusa niba matela ikomeye cyangwa yoroshye, ahubwo icy’ingenzi ni uko umugongo uguma mu buryo busanzwe.”
Mu kugenzura niba matela ibereye umuntu, hibandwa cyane ku bice bitatu by’ingenzi by’umubiri ari byo ibitugu, mu rukenyerero ndetse no ku matako.
Yatanze urugero rw’umuntu ufite ibitugu n’amatako bigari kurusha mu rukenyerero, agaragaza ko matela iba igomba gushyigikira ibyo bice mu buryo butandukanye kugira ngo umubiri ugume ugororotse igihe umuntu asinziriye.
Matela ihenze si yo buri gihe iba nziza
Joyce Donat wo mu Ishyirahamwe ry’Abaguzi mu Buholandi yavuze ko abantu benshi batangirira ubushakashatsi bwa matela kuri internet kubera ko ari ibintu bihenda kandi bigira uruhare runini mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Yagize ati: “Dukora ubushakashatsi kuri matela zitandukanye kandi twabonye ko izihenze cyane atari zo buri gihe ziba nziza kurusha izindi.”
Nubwo Kay Woudstra asaba abantu kujya babanza kugisha inama inzobere mu maduka mbere yo kugura matela, Joyce Donat we agaragaza ko kugura kuri internet bifite inyungu zabyo.
Ati: “Mu maduka asanzwe hari aho badashobora kwemera ko usubiza matela cyangwa ngo uyihindure. Ariko ku internet, akenshi umuntu yemererwa kuyigerageza iminsi mike mbere yo gufata umwanzuro.”
Ni ubuhe bwoko bwa matela bukubereye?
Guhitamo matela nziza biterwa cyane n’imiterere y’umubiri ndetse n’uburyo umuntu asanzwe aryamamo.
Abaryama bubitse umugongo cyangwa inda basabwa gukoresha matela zifite ubukomere bwo hagati cyangwa zikomeye gato, mu gihe abaryama ku rubavu basabwa matela zorohereye cyangwa zifite ubukomere bwo hagati.
Uko wahitamo umusego mwiza
Izi nzobere zombi zashimangiye ko umusego mwiza ari ingenzi cyane kugira ngo umuntu asinzire neza.
Kay Woudstra yavuze ko umusego mwiza ugomba gutuma umutwe n’umugongo biba biri ku murongo umwe.
Ati: “Umusego ugomba kujyana na matela ukoresha. Niba matela yorohereye cyane ku bitugu, umuntu ashobora gukenera umusego woroheje cyangwa muto.”
Imisego ikorwa mu buryo butandukanye. Hari iyuzuyemo amababa yoroshye ndetse n’ikorwa mu bikoresho by’ubukorano.
Joyce Donat yavuze ko imisego y’amababa iba yoroshye kandi umuntu ashobora kuyitunganya uko ashaka, ariko ikibazo kikaba ari uko ayo mababa atava buri gihe mu bworozi bwita ku nyamaswa.
Imisego y’ibikoresho by’ibukorano yo ishobora gukora neza kandi ikaba ikwiriye abantu bafite ikibazo cya allergie.
N’ikirago na cyo ni ingenzi
Mu guhitamo matela, umuntu aba agomba kwibaza niba akunze gushyuha cyane, kubira ibyuya cyangwa niba icyumba araramo gikonja.
Joyce Donat yavuze ko ibigize matela ari byo bigena ubushyuhe bitanga, uburyo bikuramo ubuhehere ndetse n’uburemere bwabyo.
Ubwoya bw’intama butanga ubushyuhe bwinshi ariko bukaba buremereye. Amababa na yo atanga ubushyuhe kandi agakuramo ubuhehere neza, gusa akaba ahenda.
Ibikoresho by’ibikorano byo bitanga ubushyuhe ariko ntibikuremo ubuhehere neza.
Kay Woudstra yongeye kwibutsa akamaro ko gusinzira neza, avuga ko ari bwo umubiri wisana ndetse n’ubwonko bukisukura.
