Mu gihe ubucuruzi n’ikorwa ry’itangazamakuru bikomeje kwimukira ku ikoranabuhanga, Search Engine Optimization (SEO) iri mu bikomeje kwitabwaho cyane n’abakoresha imbuga za internet.
Nubwo bimeze bityo, haracyari abantu benshi batekereza ko SEO ari ukongeramo amagambo y’ingenzi (keywords) ku rubuga gusa, nyamara abahanga bavuga ko ari byinshi birenze ibyo.
SEO ni uburyo bwo kunoza urubuga kugira ngo rworohereze imashini zishakisha amakuru nka Google kurusoma, kurusobanukirwa no kurushyira ku myanya ya mbere mu bisubizo by’ishakisha.
Ibi bifasha urubuga kugaragara ku bantu benshi bashakisha serivisi cyangwa amakuru ajyanye n’ibikorwa byarwo.
Nk’uko bisobanurwa n’inzobere mu ikoranabuhanga, iyo umuntu yanditse kuri Google amagambo runaka, nk’“ibigo byiza bya digital marketing”, Google ihita ishaka imbuga zifite ibisobanuro bifatika, byizewe kandi bifasha uyishaka. SEO ifasha urubuga kuba mu byambere bigaragara, bityo rukabona abasomyi cyangwa abakiriya benshi.
Abasesenguzi bagaragaza ko SEO igizwe n’ibice bitatu by’ingenzi. Icya mbere ni On-Page SEO, yibanda ku gutegura neza ibiri ku rubuga, harimo gukoresha amagambo y’ingenzi, gutunganya neza imitwe y’inyandiko, no kunoza ibisobanuro by’amafoto n’inyandiko zigaragara kuri Google.
Igice cya kabiri ni Off-Page SEO, kigamije kongera icyizere cy’urubuga hifashishijwe imbuga zindi ziruhuza na zo (backlinks), kwamamaza izina ry’urubuga, no gukoresha imbuga nkoranyambaga mu kongera ubwamamare.
Hari kandi Technical SEO, ireba cyane imikorere y’urubuga, nko kwihutisha uko rufunguka, kurugira rworoshye gukoresha kuri telefone, no gukosora ibibazo bya tekiniki bishobora kubangamira Google kurusoma.
Abakora ubucuruzi bwo kuri internet bavuga ko gukoresha SEO neza bituma babona abakiriya benshi badasabye kwamamaza bihoraho. Ibi biterwa n’uko urubuga rugaragara ku myanya ya mbere mu buryo bwisanzwe (organic), bigatuma rwizerwa n’abarugana.
Nubwo SEO isaba igihe, ubumenyi n’ubwitange, abayikoresha neza bemeza ko ari imwe mu nkingi z’ingenzi zituma ubucuruzi bwo kuri internet butera imbere mu buryo burambye.
