Ubushake bwo gutera akabariro ni kimwe mu bintu by’ingenzi bigize ubuzima bwa muntu, ariko si ikintu kiza ku bw’impamvu imwe gusa. Abashakashatsi bagaragaza ko uburyo ubwonko bukora ndetse n’imisemburo iri mu mubiri ari byo bigena cyane urugero rw’ubushake umuntu agira.

Ubwonko ni rwo rugingo ruyobora ibyiyumvo n’imyitwarire yose y’umubiri, harimo n’ibijyanye n’amarangamutima ndetse n’ubushake cy’imibonano mpuzabitsina.

Iyo umuntu abonye cyangwa atekereje ku kintu kimushimisha, ubwonko butanga ubutumwa butuma hasohoka imisemburo itandukanye igira uruhare mu kongera ibyiyumvo by’akanyamuneza no gukangura ubushake.

Mu misemburo igira uruhare runini harimo dopamine, ifasha umuntu kumva yishimye no kugira inyota yo kongera gukora ikintu cyamuhesheje ibyishimo.

Hari kandi testosterone, izwi cyane mu kongera ubushake bwo gutera akabariro ku bagabo n’abagore nubwo ku bagabo iba iri ku rugero ruri hejuru.

Indi misemburo nka oxytocin na yo ifasha mu kongera amarangamutima yo kwegerana no kugirana ubucuti bwimbitse hagati y’abakundana.

Impinduka z’iyo misemburo zishobora guterwa n’ibintu byinshi birimo imyaka umuntu agezemo, imirire, imyitozo ngororamubiri, ibitotsi bihagije ndetse n’imibereho y’ihungabana cyangwa stress. Iyo umuntu afite umunaniro ukabije cyangwa agahinda kenshi, ubwonko bushobora kugabanya imisemburo ituma ubushake bugabanuka.

Abaganga bemeza ko kugira ubuzima buzira umuze, kurya indyo yuzuye, gukora imyitozo no kwirinda stress ari bimwe mu bifasha umubiri gukora neza bityo n’ubushake bwo gutera akabariro bugakomeza kuba ku rugero rusanzwe.

Nubwo ubushake bwo gutera akabariro butandukana ku bantu bitewe n’imiterere yabo, impuguke zisaba abantu kwitabaza abaganga igihe habayeho impinduka zikabije cyangwa zitunguranye, kuko rimwe na rimwe bishobora kuba bifitanye isano n’uburwayi cyangwa imisemburo idakora neza.

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *