Mu gihe abantu benshi bakunda amafunguro aryoshye kandi yoroshye gutegura, uburyo bushya bwo guteka inkoko bukomeje kwamamara hirya no hino, cyane cyane ku bakunda guteka mu rugo.
Iri funguro rivugwa ko rifite uburyo bwihariye butuma inkoko irushaho kuryoha no gukomeza kugira impumuro ikurura benshi.
Bamwe mu bamaze kurigerageza bavuga ko iyi nkoko iba ifite uburyohe budasanzwe ku buryo umuntu ashobora kuyirya iminsi ikurikirana atarambiwe. Uretse uburyohe, banashimangira ko isosi yayo ihuza neza n’umuceri, bigatuma irushaho gukundwa n’abatari bake.
Ubu buryo bwo guteka bukoresha igice cy’inkoko kigizwe n’inyama zaciwemo uduce, zigatekwa zidabanje gushyirwa mu mazi nk’uko bisanzwe bikorwa. Ibi bivugwa ko bifasha inyama kugumana uburyohe bwazo karemano.
Mu gutegura iri funguro, hifashishwa ibirungo bitandukanye birimo poivron z’amabara atandukanye, ibitunguru, tangawizi, tungurusumu ndetse n’ibirungo byongera impumuro nka star anise, cinnamon n’amababi ya bay leaf.
Ibi byose bituma inkoko igira impumuro idasanzwe ikurura uwari we wese uri hafi yayo.
Abahanga mu guteka bavuga ko intambwe y’ingenzi muri ubu buryo ari uguteka isukari kugeza ihindutse caramel mbere yo gushyiramo inkoko.
Ibi bituma inyama zigira ibara ryiza kandi zikagira uburyohe bwiyongera. Nyuma yaho, hongerwamo isosi ivanze n’ibirungo bitandukanye birimo soy sauce, oyster sauce n’izindi, bikavangwa neza n’inkoko.
Iyo bimaze gutekwa ku muriro mwinshi bikabira, bigabanywa umuriro bigatekwa buhoro mu gihe kingana n’iminota 40, bigatuma inyama zoroshya neza kandi zikanyunyuzamo uburyohe bwose bw’ibirungo.
Mu gusoza, hongerwamo poivron zituma ifunguro rirushaho kugira ibara n’akarusho mu buryohe.
Abakunzi b’iri funguro basaba abandi kurigerageza, cyane cyane abarya inkoko kenshi, bakemeza ko ari imwe mu nzira zoroshye zo kubona ifunguro riryoshye kandi rihagije ku muryango wose.
Iri funguro rikomeje kwinjira mu byokurya bikundwa na benshi, rikaba rishimangira ko guhanga udushya mu guteka bishobora gutuma amafunguro asanzwe arushaho kuryoha no gukundwa.
