Abakoresha WhatsApp bashobora kubika ubutumwa bwabo (backup) bakoresheje konti yabo ya Google Drive. Ibi bituma ubutumwa, amafoto, amashusho n’andi madosiye abikwa ku buryo byoroshye kuyagarura igihe uhinduye telefoni cyangwa ushyizemo WhatsApp bushya.

Dore uko bikorwa intambwe ku yindi.

Ibyo ugomba kuba ufite mbere:

Mbere yo gutangira kubika ubutumwa bwa WhatsApp kuri Google Account, banza urebe ko ibi bikurikira bihari:

Ufite ‘Google Account’ ikora kuri telefoni yawe

Hariho ‘Google Play Services’ kuri telefoni yawe

Telefoni yawe ifite umwanya uhagije (storage)

Konti yawe ya ‘Google Drive’ ifite umwanya uhagije

Ufite internet yihuta (Wi-Fi cyangwa mobile data)

Uko ushyiraho Backup ihoraho:

1. Fungura WhatsApp kuri telefoni yawe.

2. Kanda ku utudomo dutatu (⋮) turi hejuru iburyo.

3. Hitamo Settings.

4. Jya muri Chats.

5. Kanda Chat Backup.

6. Hitamo Back up to Google Account.

7. Hitamo igihe ushaka ko backup ikorwa (nko Daily, Weekly cyangwa Monthly).

8. Hitamo ‘Google Account’ ushaka kubikaho ubutumwa.

Nushyiraho Daily, ubutumwa bwawe buzajya bubikwa kuri Google Account buri joro nyuma ya backup ibikwa muri telefoni.

Uko wahindura Google Account ibikaho Backup:

Niba ushaka guhindura konti ibikaho ubutumwa bwa WhatsApp:

1. Fungura WhatsApp

2. Kanda ⋮ (Other options)

3. Hitamo Settings

4. Jya muri Chats

5. Hitamo Chat Backup

6. Kanda Google Account

7. Hitamo Add account

8. Injizamo amakuru ya Google Account nshya

Nyuma y’ibyo, kanda Back up kugira ngo ubutumwa bwawe bubikwe kuri konti nshya.

Impamvu Backup ari ingenzi

Kubika ubutumwa bwa WhatsApp kuri Google Account bifasha:

Kugarura chats igihe uguze telefoni nshya

Kutabura amafoto n’amashusho woherejwe

Kurinda amakuru yawe igihe telefoni yangiritse cyangwa wakuyeho WhatsApp

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *