Sosiyete y’ikoranabuhanga ya Samsung yatangaje ko igiye gukura ku isoko telefoni yayo ya Galaxy Z TriFold, nyuma y’amezi atatu gusa itangiye kugurishwa ku rwego mpuzamahanga.

Icyemezo cyo guhagarika iyi telefoni cyafashwe nyuma y’uko bigaragaye ko amafaranga ikoreshwa mu kuyikora aruta inyungu yayivagamo, bigatuma ubucuruzi bwayo butagenda neza nk’uko byari byitezwe.

Galaxy Z TriFold yari imwe muri telefoni zigezweho Samsung yari yashyize hanze, igamije kwagura ikoranabuhanga rya telefoni zizingwa (foldable phones). Iyi telefoni yaguraga amadolari ya Amerika 2,899$, igiciro cyayigize imwe mu telefoni zihenze ku isoko.

Mu bijyanye n’imiterere yayo, yari ifite ikirahuri cyo inyuma gifite pouse 6.5, kikiyongera kikagera kuri pouse 10 iyo interanyirizo ebyiri zayo zaramburwaga, bigatuma uyikoresha abona ecran nini imeze nka tablette.

Nubwo yari ifite ikoranabuhanga rigezweho n’imiterere idasanzwe, amakuru avuga ko igiciro cyo kuyikora cyari hejuru cyane ugereranyije n’inyungu yinjizaga, ari na byo byatumye Samsung ifata icyemezo cyo kuyikura ku isoko.

Abasesenguzi mu by’ikoranabuhanga bavuga ko ibi bishobora gutuma Samsung yongera gusuzuma neza uburyo ikora telefoni zizingwa, igashyira imbaraga ku bikoresho bihendutse gukora ariko bikomeza guha abakiriya ubunararibonye bugezweho.

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *