Umunya-Uganda Tenge Tenge, wamamaye ku mbuga nkoranyambaga kubera amashusho y’urwenya n’imyidagaduro, yageze mu Rwanda agaragaza ibyishimo byinshi byo gusura iki gihugu ari kumwe n’umuryango we.
Akigera mu Rwanda, Tenge Tenge yavuze ko yishimiye cyane uru ruzinduko, ashimira cyane nyina kuba yamuherekeje ndetse anishimira kuba ari kumwe na se n’abavandimwe be.
Yagize ati: “Ndanezerewe. Ndashimira Mama. Wakoze Mama kuba uri kumwe natwe. Turishimiye cyane cyane. Hano hari abavandimwe banjye, hari Papa, bose.”
Aya magambo yagaragaje urukundo afitiye umuryango we ndetse n’ibyishimo byo gusura u Rwanda ari kumwe n’abamuri hafi.
Abajijwe niba hari abakora ibijyanye n’urwenya (content creators) bo mu Rwanda asanzwe azi, Tenge Tenge yavuze ko kugeza ubu nta n’umwe aramenya, ariko yizeye ko azabamenya mu gihe gito.
Yagize ati: “Nta mu ‘content creator’ wo mu Rwanda ndamenya, ariko vuba nzamumenya.”
Uru ruzinduko rwe rwateye ibyishimo abakunzi be bo mu Rwanda, benshi bagaragaza ko bategereje ibikorwa azakorera muri iki gihugu ndetse n’uburyo ashobora guhura n’abahanzi n’abantenti kereyetazi b’Abanyarwanda.
Tenge Tenge ni umwe mu banyempano bamenyekanye cyane muri Afurika y’Iburasirazuba binyuze ku mbuga nkoranyambaga, aho amashusho ye y’urwenya akunze gukwirakwira cyane, akamugira umwe mu bafite abafana benshi muri aka karere.
Tenge Tenge yaje mu Rwanda aho yitabiriye Tintin Summer Festival, igitaramo giteganyijwe ku wa 1 Kanama 2026, kizabera kuri Sanitas i Kanombe. Biteganyijwe ko azasusurutsa abazacyitabira afatanyije n’abandi bahanzi n’abavangamiziki barimo Young Grace, DJ Crush n’abandi.
Abategura iri serukiramuco bavuga ko rigamije guhuza abakunzi b’imyidagaduro n’abahanzi batandukanye, rikaba rizatanga urubuga rwo kwishimira impano z’abahanzi n’abahanga ibikubiyemo bo mu karere no hanze yako.
Urugendo rwa Tenge Tenge mu Rwanda rwakiriwe neza n’abakunzi be, benshi bagaragaza ko bategereje kumubona ku rubyiniro no kumusanganira muri iri serukiramuco ritegerejwe na benshi.
