Mu gihe amakuru akomeje kuvuga ko hashobora kuba ibitero bikomeye ku nyubako z’inganda zitunganya amashanyarazi muri Iran guhera saa mbili z’ijoro ku masaha yaho, urubyiruko rwo muri icyo gihugu rwatangaje ko ruri gutegura igikorwa kidasanzwe kigamije kugaragaza ko rutemera ibyo ruvuga ko ari iterabwoba rituruka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Amakuru ava muri Iran agaragaza ko urubyiruko rutandukanye, rurimo abanyeshuri, abakinnyi, abaririmbyi n’abandi bantu bazwi, ruri gutegura gukora umurongo w’abantu bafatanye mu maboko bakikiza ama centrales y’umuriro, bagamije kugaragaza ko bamaganye ibitero byibasira ibikorwa remezo bifitiye akamaro abasivile.

Iki gikorwa cyiswe “Umurongo w’urubyiruko rw’Abanyairani ku neza y’ejo hazaza”, kikazaba saa munani z’amanywa (14h00) ku masaha yo muri Iran.

Icegera cya Minisitiri w’Urubyiruko n’Imikino muri Iran, Alireza Rahimi, yahamagariye abaturage by’umwihariko urubyiruko, abarimu, abahanzi n’abakinnyi kwitabira iki gikorwa, ashimangira ko kigamije kugaragaza ubumwe bw’Abanyairani no kurinda ibikorwa remezo byifashishwa n’abaturage mu buzima bwa buri munsi.

Iki gikorwa kibaye nyuma y’amagambo akomeye yatangajwe na Perezida wa Amerika, Donald Trump, wavuze ko Amerika ishobora kwibasira ibikorwaremezo bikomeye bya Iran birimo amashanyarazi, ibiraro n’ibindi, mu gihe inzira ya Hormuz yaba idafunguwe.

Nubwo ayo makuru akomeje guteza impungenge ku mutekano w’akarere, abategura iki gikorwa bavuga ko intego yabo ari ukugaragaza amahoro no kwamagana ibitero byibasira inyubako za gisivile.

Abasesenguzi mpuzamahanga bakomeje gukurikirana uko ibintu bihagaze, mu gihe hakomeje gusabwa ko impande zirebwa n’uyu mwuka mubi zashyira imbere ibiganiro n’inzira za dipolomasi aho gukoresha imbaraga za gisirikare.

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *