Mu minsi ishize, hari amakuru yakwirakwijwe avuga ko umutwe wa FDLR (Forces Démocratiques de Libération du Rwanda) waba warahinduye izina, ukiyita FCLR: Front Commun de la Libération Rwandaise, nk’ihuriro rishya rifite isura ya politiki n’igisirikare. Aya makuru akomeje gutera impaka mu banyarwanda no mu bakurikiranira hafi ibibera mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Nk’uko bivugwa muri ayo makuru: Perezida wa FCLR yaba ari Habyarimana Jean-Luc, umuhungu wa Juvénal Habyarimana (Kinani.
Bivugwa kandi ko Kinshasa yaba itanga inkunga y’amafaranga. Bujumbura yo ikavugwaho uruhare mu bikorwa bya “sensibilisation” no gushaka abayoboke bashya (recrutement), binyuze mu nzego z’iperereza (J2).
Ibi byose biramutse byemejwe, byaba bisobanuye ko hari icyerekezo gishya cyo guhuza ibikorwa bya gisirikare n’ibya politiki, hagamijwe kwagura ubukangurambaga no gushaka ubundi buryo bwo kwisuganya.
FDLR ni umutwe umaze igihe uzwiho gukorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ufite inkomoko ku basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Icyo amateka agaragaza ni uko ideoloji n’inkomoko byawo aribyo byagiye biwugena mu maso y’akarere n’amahanga.
Rebranding; ari yo guhindura isura, izina cyangwa imvugo ni uburyo busanzwe bukoreshwa mu rwego rwa politiki no mu bucuruzi, hagamijwe kongera icyizere cyangwa kwitandukanya n’amateka mabi. Ariko iyo intego, imikorere n’ideoloji bigumye uko byahoze, izina rishya ntirishobora gusiba amateka cyangwa guhindura uko rubanda babibona.
Amateka ntiyibagirana kubera inyito nshya. Iyo inkomoko n’ibikorwa by’ingenzi bidahindutse, impinduka iba ari iy’inyuguti gusa, si iy’icyerekezo.
Ni yo mpamvu hakomeje kwibazwa niba iri hindurwa ry’izina niba koko ryarabaye ryaba rifite impinduka zifatika mu ntego n’imikorere, cyangwa niba ari uburyo bwo gushaka kongera kwisuganya mu isura nshya.
