Leta Zunze Ubumwe z’Amerika  binyuze mu Muryango w’Abibumbye zashyizeho umudipolomate w’Umunyamerika James Swan nk’umuyobozi mushya w’agateganyo w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, United Nations Organization Stabilization Mission in the Democratic Republic of the Congo (MONUSCO).

Iyi gahunda yatangajwe n’Umuryango w’Abibumbye, igaragaza ko Swan ari umwe mu badipolomate bafite ubunararibonye bukomeye mu bijyanye n’umutekano n’imibanire mpuzamahanga, cyane cyane ku bibazo by’akarere ka Afurika.

James Swan amaze imyaka myinshi akora mu rwego rwa dipolomasi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yakoze mu bihugu byinshi byo muri Afurika ndetse no mu nzego zitandukanye zirebana n’umutekano mpuzamahanga.

Mu myaka yashize, Swan yabaye Ambasaderi wa Amerika muri Democratic Republic of the Congo, umwanya yamazeho imyaka itandukanye akorana bya hafi n’inzego za leta ndetse n’imiryango mpuzamahanga ku bibazo by’umutekano, iterambere n’imiyoborere.

Yanakoreye mu zindi nzego zikomeye za dipolomasi, harimo n’aho yari ashinzwe ibijyanye na Afurika mu biro bya Leta zunze ubumwe za Amerika bishinzwe ububanyi n’amahanga, ibintu byamuhaye ubumenyi bwimbitse ku bibazo by’akarere.

Mu nshingano nshya yahawe muri United Nations Organization Stabilization Mission in the Democratic Republic of the Congo, Swan azaba ayoboye by’agateganyo ubu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bukorera muri Democratic Republic of the Congo, igihugu kimaze igihe gihanganye n’ibibazo by’umutekano, cyane cyane mu burasirazuba bwacyo.

MONUSCO ni rimwe mu butumwa bunini bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro ku isi, aho bugamije gufasha mu kugarura ituze, kurinda abasivili no gushyigikira inzego za leta mu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri icyo gihugu.

Ishyirwaho rya James Swan ryitezweho gufasha mu gukomeza imbaraga zo gushaka ibisubizo ku bibazo by’umutekano bikomeje kugaragara mu burasirazuba bwa Democratic Republic of the Congo, aho imitwe yitwaje intwaro ikomeje guteza umutekano muke.

Umuryango w’Abibumbye uvuga ko ubunararibonye bwe mu karere ka Afurika, cyane cyane kuba yarigeze gukorera muri Congo nk’ambasaderi, buzamufasha gusobanukirwa neza imiterere y’ibibazo bihari no gukorana n’inzego zitandukanye mu gushaka ibisubizo birambye.

Kugirwa umuyobozi wa MONUSCO kuri James Swan bibaye mu gihe ubu butumwa buri mu rugendo rwo kugabanya ibikorwa byabwo muri Democratic Republic of the Congo, hakomeje ibiganiro hagati ya Leta ya Congo n’Umuryango w’Abibumbye ku buryo ingabo z’uyu muryango zakomeza kuvamo mu byiciro.

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *