Abantu benshi ku isi bakoresha urubuga rwa Amazon mu kugura ibintu bitandukanye kuva ku bikoresho by’ikoranabuhanga kugeza ku myambaro n’ibikoresho byo mu rugo.
Nubwo benshi batekereza ko kugura kuri Amazon bisaba kuba umunyamuryango gusa, hari amayeri menshi umuntu wese ashobora gukoresha kugira ngo agure neza kandi azigame amafaranga.
Umunyamakuru Daniel Oropeza wandikira urubuga rwa Lifehacker yagaragaje zimwe mu nama z’ingenzi zafasha umuntu wese gukoresha Amazon mu buryo bwiza kurushaho.
Dore zimwe mu z’ingenzi ushobora kumenya.
Icya mbere , niba ibyo watumije kuri Amazon bitinze kugera aho wari wabyohereje, ushobora kuvugana n’abakozi bashinzwe ubufasha ku bakiliya ugasaba indishyi.
Iyo Amazon yari yasezeranyije itariki nyakuri yo kukugeraho ariko bikaza gutinda, umukiriya ashobora guhabwa amafaranga asubizwa cyangwa se agahabwa amafaranga yo gukoresha kuri Amazon (Amazon credit). Hari n’abigeze guhabwa amafaranga agera kuri $20 kubera ko ibicuruzwa byatinze kugera.
Indi nama y’ingenzi ni ugukoresha ibikoresho bikurikirana ibiciro by’ibintu kuri Amazon. Ibi bifasha kumenya niba igiciro cy’igicuruzwa kiri hejuru cyangwa niba byaba byiza utegereje gato kikagabanuka.
Igikoresho kizwi cyane ni Keepa, kigaragaza amateka y’ibiciro by’igicuruzwa ndetse kikohereza ubutumwa igihe igiciro kigeze ku rwego wifuza. Ibi bituma umuntu agura azi neza ko abonye igiciro cyiza kurusha ibindi bihe.
Izi nama zigaragaza ko guhaha kuri Amazon bitagomba gukorwa hutihuti. Gukurikirana amakuru y’ibicuruzwa, kuvugana n’ubufasha bw’abakiliya igihe habaye ikibazo, ndetse no gukoresha ikoranabuhanga rifasha gukurikirana ibiciro, byose bituma umukiriya arushaho kungukira ku byo agura.
Muri rusange, kumenya amayeri make ku mikoreshereze ya Amazon bishobora kugufasha kuzigama amafaranga, kubona serivisi nziza no kugira uburambe bwiza mu guhaha hifashishijwe internet.
