Ikigo cya WhatsApp cyaburiye abakoresha bayo bagera kuri 200, biganjemo abo mu gihugu cy’Ubutaliyani, nyuma yo gutahura ko bashutswe bagashyira muri telefone zabo za iPhone verisiyo y’inyiganano y’iyi porogaramu.
Amakuru agaragaza ko iyo porogaramu atari iya WhatsApp yemewe, ahubwo yakozwe n’ikindi kigo kitazwi neza, kigamije kwiba amakuru y’abayikoresha cyangwa kugenzura ibikorwa byabo.
Abategetsi ba WhatsApp bavuze ko aba bantu baguye muri uwo mutego nyuma yo gukururwa n’ubutumwa cyangwa amahuza (links) babwirwaga ko ari verisiyo nshya cyangwa ifite ubushobozi burenze ubusanzwe.
Iyo porogaramu y’inyiganano ishobora: kubona ubutumwa bw’ibanga bw’abayikoresha, gufata amakuru bwite ari kuri telephone, cyangwa gukurikirana ibikorwa byabo batabizi
WhatsApp yasabye abakoresha bayo kwitwararika, ibibutsa ko porogaramu zayo zemewe ziboneka gusa mu maduka yemewe nka App Store, kandi ko bagomba kwirinda gukuramo porogaramu zituruka ku masoko atizewe.
Iki kigo cyongeyeho ko gikomeje gukorana n’inzego z’umutekano kugira ngo hakorwe iperereza ku bakomoka inyuma y’iyi gahunda, ndetse n’uko bakumirwa gukomeza gukwirakwiza izo porogaramu.
Abasesenguzi mu by’ikoranabuhanga bavuga ko ubu bwoko bw’uburiganya bukomeje kwiyongera ku isi, cyane cyane ku bakoresha telefone zigezweho, bityo bagasabwa gukomeza kugira amakenga no kugenzura neza ibyo bashyira ku bikoresho byabo.
