Guforumata telefone ni imwe mu nzira zikoreshwa mu gukemura ibibazo by’imikorere mibi ya telefoni cyangwa kuyisubiza ku rwego rw’uruganda. Gusa mbere yo kubikora, ni ingenzi kumenya intambwe zose no kwitwararika kugira ngo wirinde gutakaza amakuru yawe.

Aha, turagaruka ku ntambwe ku yindi zifasha umuntu wese guforumata telefone ya ye mu buryo bworoshye.

Icya mbere ni ukubika amakuru yawe (backup). Abahanga mu ikoranabuhanga bagaragaza ko ari ngombwa kubika amafoto, amashusho, nimero za telefoni n’andi makuru y’ingenzi kuri Google Drive, memory card cyangwa kuri mudasobwa. Ibi biterwa n’uko guforumata bisiba burundu ibintu byose biri muri telefoni.

Nyuma yaho, ufungura aho igenamiterere (Settings) riri kuri telefoni yawe. Aha ni ho uhera ujya mu bice bitandukanye biyigenga.

Intambwe ikurikira ni ukujya ahari “System” cyangwa “General Management”, bitewe n’ubwoko bwa telefoni ukoresha. Aha ni ho usanga amahitamo ajyanye no guhindura cyangwa gusubiza telefoni ku buryo yari iriho mbere.

Iyo ugeze muri ayo mahitamo, ukanda kuri “Reset”, hanyuma ugahitamo “Reset options” cyangwa “Factory data reset”. Aha ni ho hagaragaza ibisobanuro by’ibintu byose bigiye gusibwa, birimo porogaramu, konti ndetse n’amafayili.

Ukomeza ukanda kuri “Reset phone”, hanyuma ugasabwa kwemeza icyo ugiye gukora winjiza PIN, password cyangwa pattern yawe. Nyuma yo kubyemeza, ukanda kuri “Erase everything”.

Iyo uhereye aho, telefoni ihita yisubiraho (restart) igatangira kwiyubaka bushya, igikorwa gishobora gufata iminota mike.

Nyuma yo kongera kwaka, usabwa kongera kuyishyiramo (setup), aho uhita uhitamo ururimi, ugashyiramo konti ya Google ndetse ushobora no gusubiza amakuru yawe niba wari wayabitse mbere.

Nubwo ibi byoroheje kubikora, hari ibyo kwitondera. Icya mbere ni uko ugomba guhora ubanza kubika amakuru yawe. Icya kabiri ni uko guforumata bisubiza telefoni ku buryo bw’uruganda, bityo igasa n’ishya. Ikindi kandi, niba wari warashyizemo konti ya Google, ushobora gusabwa kuyinjiza nyuma bitewe na sisitemu ya FRP (Factory Reset Protection).

Muri rusange, guforumata telefone ni igikorwa cyoroshye ariko gisaba kwitondera, cyane cyane ku bijyanye no kubungabunga amakuru yawe bwite.

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *