Hari ibiribwa byinshi ku isi, ariko si byose bifite intungamubiri zingana. Abashakashatsi bakoze ubushakashatsi ku biribwa byinshi basanga hari bimwe bifasha cyane umubiri w’umuntu.

Dore ibiribwa bitanu by’ingenzi umuntu akwiye kongera kurya kugira ngo agire ubuzima bwiza.

Almonds (utubuto twa almonds)

Almonds ni utubuto dukungahaye kuri vitamine E n’amavuta meza afasha umubiri. Kurya almonds bishobora kugabanya cholesterol mbi mu maraso no gufasha umutima gukora neza. Bifasha kandi igogora kubera fibre zirimo.

 Swiss chard (imboga rwatsi)

Swiss chard ni imboga zifite intungamubiri nyinshi zirimo magnesium na vitamine K. Zifasha amaraso gutembera neza mu mubiri, kugabanya umuvuduko w’amaraso no kurinda ubwonko gusaza vuba.

Watercress (imboga zifite vitamine nyinshi)

Watercress ni imboga zifite vitamine B, C na E nyinshi. Zifasha kongera ubudahangarwa bw’umubiri no kurinda indwara zimwe na zimwe zirimo iz’umutima na diabete.

Chia seeds (utubuto duto dufite imbaraga)

Chia seeds ni utubuto duto ariko dufite fibre, protein na omega-3 nyinshi. Bifasha umutima, kugabanya umuvuduko w’amaraso no gufasha igogora. Abahanga bagira inama yo kubusya mbere yo kurya kugira ngo umubiri ubashe gukoresha neza intungamubiri zirimo.

Pumpkin seeds (utubuto tw’ibihaza)

Utubuto tw’ibihaza dukungahaye ku mavuta meza n’imyunyu ngugu ifasha ubwonko n’umutima. Ubushakashatsi bwerekanye ko dushobora gufasha kunoza kwibuka no kugabanya guhangayika.

Kurya ibiribwa bifite intungamubiri nyinshi ni ingenzi ku buzima bwiza. Kwongera almonds, imboga zitandukanye n’utubuto nk’utw’ibihaza cyangwa chia seeds mu mafunguro ya buri munsi bishobora gufasha umubiri gukomera no kurwanya indwara.

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *