Mu gihe isi ikomeje guhura n’ihindagurika ry’imibereho ritera abantu benshi guhangayika no kwiheba, inzobere mu buzima bwo mu mutwe zigaragaza ko hari ingamba zoroshye umuntu yakurikiza zikamufasha kubungabunga ubuzima bwe bwo mu marangamutima no kugira imibereho myiza.
Ubuzima bwo mu marangamutima (Emotional Wellness) bugira uruhare rukomeye mu buryo umuntu atekereza, yumva ibintu ndetse n’uburyo afata ibyemezo. Iyo butitaweho bushobora gutuma umuntu ahorana umunaniro wo mu mutwe, agahorana agahinda cyangwa akagira ibibazo by’imibanire n’abandi.
Dore zimwe mu nama umunani zishobora gufasha umuntu kugira ubuzima bwiza bwo mu marangamutima.
1. Kwandika ibitekerezo n’ibyiyumvo
Inzobere zigaragaza ko kwandika ibitekerezo, ibyiyumvo n’ibimuhangayikishije bishobora gufasha umuntu gusobanukirwa neza amarangamutima ye.
Ubushakashatsi bwakozwe mu gihe cya Covid-19 bwagaragaje ko kwandika buri gihe byafashije abantu benshi guhangana n’ibibazo byo mu mutwe no kongera kumva bafite ituze.
2. Gukora imyitozo ngororamubiri
Imyitozo ngororamubiri ntabwo ifasha gusa umubiri gukomera, ahubwo inagira uruhare mu kuzamura akanyamuneza. Iyo umuntu akora imyitozo, umubiri we urekura imisemburo ituma yumva ameze neza ndetse ikagabanya imihangayiko.
3. Gutoza ubwenge gutuza
Gutekereza ku byo umuntu arimo muri ako kanya, gukora imyitozo yo gutuza ubwenge cyangwa kwitekerezaho mu buryo bwimbitse, bifasha kugabanya guhangayika no kongera ituze mu mutima.
4. Kubaka umubano mwiza n’abandi
Kugirana ibihe n’inshuti, umuryango cyangwa abandi bantu bakwitaho bishobora gufasha umuntu kumva afite abo yishingikirizaho. Abahanga bavuga ko kuganira n’abakwegereye bifasha kugabanya ibyiyumvo byo kwigunga no kwiheba.
5. Gusinzira bihagije
Abantu benshi basuzugura akamaro k’ibitotsi, nyamara gusinzira neza ni ingenzi ku buzima bwo mu mutwe. Inzobere zisaba abantu gusinzira nibura amasaha umunani buri joro kugira ngo ubwonko bubashe kuruhuka no kongera gukora neza.
6. Gukora imyitozo yo guhumeka neza
Iyo umuntu yumva ahangayitse cyangwa afite ubwoba bwinshi, gufata iminota mike agahumeka buhoro kandi mu buryo bwimbitse bishobora kumufasha kugabanya umuvuduko w’umutima no kongera gutuza.
7. Kugabanya igihe umuntu amara kuri telefoni n’andi mashini
Guhora kuri telefoni cyangwa ku mbuga nkoranyambaga bishobora gutera umunaniro wo mu mutwe. Inzobere zisaba abantu kujya bafata ikiruhuko ku ikoranabuhanga kugira ngo babone umwanya wo kwita ku buzima bwabo no ku mibanire yabo n’abandi.
8. Gusaba ubufasha igihe bibaye ngombwa
Iyo umuntu amaze igihe yumva ababaye, ahangayitse cyangwa adashoboye guhangana n’ibibazo ari wenyine, kugana inzobere mu buzima bwo mu mutwe bishobora kumufasha kubona ibisubizo. Abahanga bavuga ko gusaba ubufasha atari intege nke, ahubwo ari intambwe y’ubutwari iganisha ku gukira.
Mu gihe ibibazo byo mu mutwe bikomeje kwiyongera hirya no hino ku isi, gukurikiza izi nama bishobora gufasha abantu kubaho ubuzima burangwa n’ituze, ibyishimo no kugira ubuzima bwiza muri rusange.
