Eric Semuhungu uherutse gutabwa muri yombi tariki ya 9 Mata 2026, ari gukurikiranwaho ibyaha bitatu bikomeye birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, ndetse n’icyaha cyo gukangisha gusebanya.

Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, wavuze ko dosiye ya Semuhungu yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha ku wa 14 Mata 2026 kugira ngo hatangire inzira y’ubutabera.

Dr. Murangira yatangaje ko abantu bareze ko basambanyijwe na Semuhungu ari ab’igitsina gabo, kandi ko atari umwe kuko barenze umwe, ashimangira ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane uburemere bw’iki kibazo n’umubare nyakuri w’abahohotewe.

Yavuze ko kuba hari abamaze gutanga ibirego bitari bike bigaragaza ko iperereza rikiri kwagurwa, ndetse ko hashobora no kuboneka abandi bahohotewe bataritabaza inzego zibishinzwe.

Ibyaha akekwaho nibimuhama, Semuhungu ashobora guhanishwa ibihano bikomeye biteganywa n’amategeko y’u Rwanda, bitewe n’uburemere bwabyo ndetse n’ingaruka bigira ku bahohotewe.

RIB yongeye gusaba abaturage kujya batanga amakuru ku gihe ku byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi byaha bikorerwa mu bwiru, ishimangira ko uwahohotewe wese afite uburenganzira bwo gutabarwa no kurenganurwa n’amategeko.

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *