Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, arwariye mu Bitaro bya Kanombe kuva mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere nyuma yo gufatwa n’uburwayi butunguranye tariki 13 Mata 2026.

Amakuru avuga ko The Ben yafashwe n’ubu burwayi ubwo yari kumwe n’umuhanzi mugenzi we Bruce Melodie, bari basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwo ku Gisozi i Kigali.

Abari hafi y’uyu muhanzi bavuga ko yahise ajyanwa kwa muganga mu buryo bwihuse kugira ngo yitabweho n’abaganga, aho akomeje gukurikiranirwa mu Bitaro bya Kanombe.

Kugeza ubu ntiharamenyekana neza ubwoko bw’uburwayi bwamufashe cyangwa icyabuteje, gusa amakuru ava mu bo hafi ye avuga ko ari kwitabwaho kandi ko ubuzima bwe buri gukurikiranwa neza.

The Ben ni umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki nyarwanda, akaba afite abakunzi benshi mu Rwanda no hanze yarwo, bakomeje kumwifuriza gukira vuba.

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *