Mu gihe abakobwa n’abagore benshi baba bageze mu bihe bya ‘Ovulation’, hari bamwe bavuga ko bumva bafite ubushake bwinshi bwo gukora imibonano mpuzabitsina kurusha ibisanzwe.

Ni ibihe bamwe mu basore b’inkwakuzi bavuga ko baba “babariye”, kubera amahirwe menshi yo kuba umukobwa yakwemera vuba cyangwa akanasama inda mu buryo bworoshye.

Abahanga mu buzima bw’imyororokere bavuga ko ‘Ovulation’ ari igihe intanga ngore iba yasohotse kandi yiteguye guhura n’intanga ngabo, bikaba ari na bwo amahirwe yo gusama aba ari hejuru cyane.

Ibi bihe bikunze kuba hagati mu minsi y’imihango y’umugore cyangwa umukobwa, cyane cyane ku bafite ukwezi kudahindagurika.

Hari abakobwa bavuga ko muri iyi minsi bagira impinduka zitandukanye zirimo kugira amarangamutima menshi, gukunda kwegerana n’abakunzi babo ndetse no kugira ubushake bwinshi bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

Umwe mu bakobwa waganiriye n’itangazamakuru yagize ati: “Hari igihe kigera nkumva mfite amarangamutima adasanzwe kandi nkiri hafi y’umukunzi wanjye nkumva mushaka cyane. Iyo umuntu atitwararitse ashobora kwisanga akoze ikintu atateganyaga.”

Ni ibintu abahanga bavuga ko biterwa ahanini n’imisemburo iba yahindutse mu mubiri, cyane cyane umusemburo wa estrogen uba wazamutse muri icyo gihe.

Abasore b’inkwakuzi bavuga ko baba ‘babariye’

Mu rubyiruko hakunze kumvikana imvugo z’abasore bavuga ko iyo umukobwa ageze muri ‘Ovulation’ aba yoroshye kwemera gukora imibonano.

Hari abavuga ko baba bazi neza ibi bihe ku bakunzi babo cyangwa abakobwa batereta, bakabifata nk’igihe cyo “kongera uko bitanaho”.

Umwe mu basore yavuze ati: “Hari igihe uba ubona umukobwa yahindutse cyane, akwitaho kurushaho cyangwa akakwereka ko agukeneye. Abenshi baba bazi ko ayo ari amayeri ya ‘Ovulation’.”

Nubwo bamwe bavuga ibi nk’urwenya, abajyanama mu buzima bwo mu mutwe n’imyororokere bagaragaza ko hari abasore babifatirana bagamije kuryamana n’abakobwa mu buryo bwo kubashuka cyangwa kubashyiraho igitutu.

Icyo abaganga bavuga

Abaganga bavuga ko nubwo muri ibi bihe ubushake bwo gukora imibonano bushobora kwiyongera, bidakwiye gutuma umuntu afata imyanzuro idatekerejweho.

Banibutsa ko ari cyo gihe umukobwa cyangwa umugore ashobora guterwa inda byoroshye cyane mu gihe akoze imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Umuganga umwe ukora ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere yavuze ati: “Iyo intanga ngore yasohotse, amahirwe yo gusama aba ari menshi cyane. Ni yo mpamvu umuntu wese udateganya gusama aba akwiye kwitwararika muri icyo gihe.”

Yongeyeho ko hari abakobwa benshi baterwa inda zitateganyijwe kubera kudasobanukirwa neza uko ukwezi kwabo gukora cyangwa kubera gushukishwa amarangamutima yo muri iyo minsi.

Gusobanukirwa umubiri wawe ni ingenzi

Abahanga bagira inama abakobwa n’abagore kujya bamenya neza imikorere y’ukwezi kwabo no kudafata ibyemezo bihutiyeho kubera amarangamutima y’igihe runaka.

Banashimangira ko urubyiruko rukwiye guhabwa uburere buhagije ku buzima bw’imyororokere, kugira ngo rumenye uko rwakwirinda inda zitateganyijwe n’izindi ngaruka zaterwa n’imibonano mpuzabitsina ikozwe mu buryo budatekerejweho.

Mu gihe bamwe bafata ‘Ovulation’ nk’igihe gisanzwe cy’imiterere y’umubiri, abandi bavuga ko ari igihe gisaba ubwitonzi bwinshi, cyane cyane ku rubyiruko rutaragira amakuru ahagije ku mihindagurikire y’umubiri warwo.

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *