Rutahizamu wa Erling Haaland yatangaje ko ikipe ye itaracika intege nyuma y’umukino bahuyemo na Real Madrid, ashimangira ko amahirwe yo gukomeza akiriho mbere y’umukino wo kwishyura.
Aganira n’itangazamakuru nyuma y’umukino, Haaland yavuze ko hari isomo rimwe rikomeye bakuyemo, ririmo ko ibintu bitararangira nubwo hari abatekereza ko iby’intsinzi byamaze gufatwaho umwanzuro.
Yagize ati: “Icyo twakura ku mukino w’uyu munsi ni kimwe gusa: ibintu ntibirarangira. Ku bantu bose batekereza ko akazi karangiye, ntimwihutire kwishimira intsinzi kuko hakiri igice cya kabiri cyo gukina, kandi turagitegereje cyane.”
Uyu mukinnyi yavuze ko ku ruhande rwabo babifata nk’intambara nyakuri igisigaye, agaragaza icyizere cyinshi cyo kuzahindura amateka mu mukino wo kwishyura, kabone n’iyo byabasaba gutsinda ibitego byinshi imbere y’abafana babo.
Yongeyeho ati: “Twizera cyane ko dushobora kugaruka tukabona igisubizo gikomeye, kabone n’iyo byadusaba gutsinda 5-0 iwacu. Real Madrid ntabwo yagaragaje imbaraga ziteye ubwoba zatuma dutinya, ahubwo amahirwe ntiyatwemereye kubyaza umusaruro uburyo twabonye.”
Haaland yemeye ko hari igihe amahirwe ashobora kubura cyane cyane mu minota ya nyuma y’umukino, ariko ashimangira ko ikipe ifite umutima n’imitekerereze ikomeye idashobora gucika intege.
Yavuze ko bagiye kwicara bagasesengura amakosa bakoze, bagakosora aho byagenze nabi mbere yo kwisubiza icyizere ku mukino wo kwishyura uzabera i Manchester, aho Manchester City izaba ifite inyota yo kwerekana urwego rwayo nyarwo.
Mu gusoza ubutumwa bwe, Haaland yagaragaje ko amagambo atari yo azagena uzegukana itike, ahubwo ko ibikorwa byo mu kibuga ari byo bizatanga igisubizo cya nyuma, ashimangira ko icyemezo nyakuri kizafatirwa imbere y’abafana babo.
